lundi 30 mai 2011

Uwa mbere w’Icyumweru cya I cya Adiventi-A

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 4, 2-6)

2Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho uzaba icyubahiro n’ikuzo, imyaka izera mu gihugu, izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli. 3Nuko abarokotse b’i Siyoni, n’imponoke za Yeruzalemu bitwe intungane : aba bose bazandikwe i Yeruzalemu kugira ngo babashe kubaho. 4Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni, akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza n’umwuka utwika, 5ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu ku manywa, n’umwotsi utera ibishashi by’umuriro mu ijoro. Ikuzo ry’Uhoraho rizabitwikire byose 6nk’ihema cyangwa inzu y’ibyatsi, itanga igicucu mu minsi y’icyocyere, ikaba ubwihisho n’ubwugamo mu gihe cy’imvura n’umuyaga.


ZABURI (Zab 122 (121), 1-2, 3-4b, 4c-5, 6-7, 8-9)
Inyik/ Tuzajya mu Ngoro y’lmana twishimye!

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,
Bati « Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!» .
None urugendo rwacu rutugejeje ku marembo yawe Yeruzalemu !
“Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza, umugi ucinyiye cyane.
Aho ni ho imiryango ya Israheli, imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.
Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe .
Ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi, intebe yicaraho igihe aca imanza.
Nimwifurize Yeruzalemu amahoro, muti « Abagukunda bose baragahorana ituze ; amahoro naganze mu nkike zawe, n’ituze rikwire mu rugo rwawe!»
Kubera abavandimwe banjye n’icuti zanjye, mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe»
Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu, nkwifurije ishya n’ihirwe.

 
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 80 (79),4)
 Alleluya Alleluya.
Nyagasani Mana yacu, ngwino utuzahure,
ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire !
Alleluya.
 IVANJILI
+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 8, 5-11)
 Muri icyo gihe, 5Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera aramwinginga avuga ati 6«Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane.» 7Yezu aramubwira ati « Ndaje mukize. » 8Uwo mutegeka aravuga ati «Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. 9N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwe nti “Genda”, akagenda ; undi nti “Ngwino”, akaza ; n’umugaragu wanjye nti “Kora iki”, akagikora. » 10Yezu abyumvise aratangara, maze abwira abamukurikiye ati « Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. 11Ndabibabwiye : benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru.»