Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 4, 2-6)
2Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho uzaba icyubahiro n’ikuzo, imyaka izera mu gihugu, izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli. 3Nuko abarokotse b’i Siyoni, n’imponoke za Yeruzalemu bitwe intungane : aba bose bazandikwe i Yeruzalemu kugira ngo babashe kubaho. 4Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni, akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza n’umwuka utwika, 5ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu ku manywa, n’umwotsi utera ibishashi by’umuriro mu ijoro. Ikuzo ry’Uhoraho rizabitwikire byose 6nk’ihema cyangwa inzu y’ibyatsi, itanga igicucu mu minsi y’icyocyere, ikaba ubwihisho n’ubwugamo mu gihe cy’imvura n’umuyaga.
ZABURI (Zab 122 (121), 1-2, 3-4b, 4c-5, 6-7, 8-9)
Inyik/ Tuzajya mu Ngoro y’lmana twishimye! Bati « Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!» .
None urugendo rwacu rutugejeje ku marembo yawe Yeruzalemu !
“Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,
Aho ni ho imiryango ya Israheli,
Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe .
Ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,
Nimwifurize Yeruzalemu amahoro, muti « Abagukunda bose baragahorana ituze ;
Kubera abavandimwe banjye n’icuti zanjye,
Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu, nkwifurije ishya n’ihirwe.
IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 80 (79),4)
Nyagasani Mana yacu, ngwino utuzahure,
ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire !
Alleluya.
+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 8, 5-11)